Ubutumwa Bugenewe Aba FDLR Aho Bari Hose: Twimenye Ubwacu, Abandi Babonereho Kutumenya
Twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwanda (FDLR), twiyemeje gusohora iyi nyandiko tugamije gusangira ibitekerezo n’aba FDLR aho Bari hose.
Kugira ngo tugire “Ikerekezo kimwe n’Injyana imwe” ku bibazo duhuriyeho by’ubumuga bw’umutima n’ubw’umubiri twatewe n’ibikorwa by’ubugome bya FPR muri iyi myaka makumyabiri n’itanu ishize, aba FDLR bakaba ari abakomerekejwe na byo mu moko yose atuye u Rwanda.
Bavandimwe dusangiye ubumuga, dusohoye iyi nyandiko tugamije kwerekana nyine uruhare rwa FPR mu kutumugaza, ariko tutagamije kwerekana uruhare rwacu mu kwemera ubwo bumuga bituma ababudutera bakomeza kurushaho kutumugaza bashingiye mu kudaha agaciro ibidukorerwa, aho tubifata nk’aho ari ibikwiriye umuntu utari uwo muri FPR.
Hashize imyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans+) mu Rwanda hari abantu bagaragara mu moko atatu hakiyongeraho n’abandi bantu bagiye babyarwa hagati y’ayo moko, ubu bakaba bahabwa ubwoko b’ubutsindirano. Ku bw’inyungu babona aho bashobora kubogamira, bikaba bigaragaraaho Umuhutu abyarana n’Umututsi cyangwa Umutwa, umwana uvutsemo bakamwita ikimanyi.
Mu Rwanda rero harangwa amoko atatu hakiyongeraho ibyimanyi. Ayo moko atuye u Rwanda yaranzwemo ivangura n’ubusumbane bukabije, aho Umututsi yakunze kugaragara ko ari we muntu,abo mu yandi moko bakaboneka nk’abasa n’abantu kandi ibibakorerwa bikagaragaza neza ko batafashwe nk’abantu muri iyo myaka yose twavuze.
Ubwo bubabare burangwa no kwicwa, gukoreshwa uburetwa no gukubitwa ibiboko, byamaze igihe kirekire, imyaka irahita indi irataha. Ni bwo nyuma y’imyaka irenga magana ane (400 ans+), ya moko yatotezwaga yaje gukora Revolisiyo ya 1959. Ingoma ya Cyami yabarimburaga ivaho, ariko abari bararezwe na yo bakagirira ubuzima bwiza muri yo, babaye nk’abakuwe amata ku munwa, bahungana na yo, bityo ba bandi bakoze Revolisiyo barasigara, ariko biza kubatonda, kuko nta butegetsi bwari bwarigeze bubaho mu Rwanda bufata abantu kimwe ngo babe bagendera ku musingi wabwo, cyangwa ngo bakomereze ku matwara yabwo.
Byabaye gutangira bundi bushya, ari byo byazanye ibibazo byagiye byigaragaza nk’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere bitewe na ya maraso y’ivangura y’Ingoma ya Cyami yari akiri mu Banyarwanda, ndetse na bamwe bari bababajwe n’uko inkongoro y’Ubwami ibakuwe ku munwa, bakomezaga gucengera muri Repubulika babiba ukutumvikana muri Repubulika kugira ngo Ingoma ya Cyami igaruke. Aba Banyarwanda bo muri Repuburika ntibigeze babona uburyo bwiza bwo gutunganya Repubulika iha agaciro buri muntu mu moko yose atuye u Rwanda bitewe:
No gutungurwa na Repuburika itarigeze ibaho mu Rwanda mu myaka irenga magana ane (400 ans+);
No gukora ibyo bakopeye ku yandi mahanga no kugendera ku mabwiriza y’ababatanze kuba muri Repuburika gusa;
No gutondwa n’ubumuntu barwaniraga, kuko bamwe mu Banyarwanda bari baramaze kwibona nk’abatari abantu, uwamenyereye guheka ntiyahekwa kuko yagira impungenge agahanuka, kandi n’uwamenyereye guhekwa ntiyaheka nawe yagira impumu akikubita hasi;
N’abo muri Repuburika bagombaga kumva ababigisha kuba muri Repuburika ariko abashaka kubagarura mu bwami ntibari bacecetse;
N’iyo bavuye hari hafi yabo kurusha iyo bagana. Ni yo mpamvu amajwi avuga ivangura n’amacakubiri ari yo bumvaga kurusha amajwi abagira abantu bareshya muri Repuburika.
Ibyo bibazo byose n’ibindi tutavuze byatumye umusaruro wari utegerejwe muri Repuburika utaboneka, ndetse bifasha n’abashakaga kugarura Ingoma ya Cyami babona uburyo bongera gufata ubutegetsi. Ubu u Rwanda n’Abanyarwanda bakaba bicaye mu Ngoma ya Cyami yihishe muri Repubulika ku izina. Leta ya FPR yitwa Repuburika ku izina, ariko ibikorwa byose ikora bigaragaza ko ari Ingoma ya Cyami ntakibuzeho, ahubwo hakiyongeraho n’andi marorerwa menshi atandukanye.
Ba Banyarwanda bari bategereje kubona ubumuntu barwaniraga byabaye nk’inzozi barotaga bakanguka icyo batinyaga bakicayemo kandi kibarimbura, Aho byagaragaye ko FPR yaje guhana Abanyarwanda no kubazinura kongera gutekereza ubumuntu kugira ngo hatazagira n’uwongera gutekereza Revolusiyo. Ubu nta Munyarwanda wemerewe kuvuga ko adashyigikiye iki cyangwa kiriya, akaba abyemerewe gusa atumwe kwamagana abavuga ibibi by’ubutegetsi buriho “Imyigaragambyo ntiyemewe kereka iyo kuvuga ko Kagame ari Imana mu Rwanda no mu Karere”.
Ingoma ya Cyami igitangira kugaruka muri 1990, Abanyarwanda bararimbutse. Nk’uko Abami bajyaga kurwanira kwagura u Rwanda babigenzaga ni nako FPR yarimburaga ihereye ruhande, aho bavugaga ko abazatura u Rwanda ari Abatutsi bemeye guhunga Revolisiyo, naho abandi bose bemeye Repubulika bakarimburwa. Ubwo bashakaga kurimbura Repubulika n’imizi yayo yose Ni na byo bakoze nta bwoba, bafata ubutegetsi, abandi bose bagezeho bakica. Uwemeye Repuburika wese yaricwaga. Icyo gihano ni na cyo kiriho na n’ubu, kikaba kimaze guhitana amamiliyoni y’abantu. Ariko kugira ngo kitagaragara nabi, Abatutsi bari muri Repuburika bakimara gupfa, biswe abantu.
Mbese ubu FPR yabafashe nk’abantu bamaze gupfa, ariko batarapfa ntibabonwaga nk’abantu kuko bari baremeye Repuburika bakanga ubwami. Biswe abantu rero ari ukugira ngo FPR ibonemo inyungu n’urwitwazo rwo kurimbura abandi Banyarwanda batari Abatutsi.
Nkuko byahoze ku Ngoma ya Cyami I, kuko ari byo byayirangaga, ntabwo Ingoma ya Cyami irangwa n’ijwi ryayo ahubwo irangwa n’amaraso ayisizeho. Ingoma zose zivuga kimwe uretse iriho ibishahu by’abagabo. Ngicyo ikiranga Ingoma ya Cyami yihishe muri Repuburika.
Ayo maraso ari kuri Cyami II ya FPR ntabwo ari ay’ Abanyarwanda gusa, ari wo mwaku u Rwanda rwazaniwe na FPR. Hari n’ay’Abanyamahanga barenga miliyoni esheshatu (6M+), aha turavuga Abanyekongo. Icyaka Ingoma ya Cyami yari imaze kugira mu myaka mirongo itatu, yaraje irakimara inywa amaraso y’Abanyarwanda n’Abanyekongo, ikuramo ikirarane. Kandi FPR Cyami igihe cyose izabaho ni amaraso azayitunga. Intare ntijya irisha ibyatsi itungwa n’inyama, ibyo Abanyarwanda babimenye.
Kandi iyo intare ibuze inyama irapfa, ni yo mpamvu FPR ihiga nk’intare ikagera nubwo ibura uko ibigenza, ikica igahamba mu mazi! Ni bwo buzima bw’Ingoma ya Cyami, nta bundi! Nta maraso amenetse, nta FPR yabaho. Ingoma ya Cyami yabuze ibishahu by’abagabo iba igiye guhirima, ari byo Rudahigwa yabonye atahaza Karinga abazungu bamuhanze amaso, ati “Abanyarwanda nibadohorerwe”. Ariko ntibwakeye kabiri atabizize. Habonetse Kagame rero uzahaza Karinga Abanyarwanda. Baba bake akajya no muri RDC cyangwa mu Burundi.
Ese kugaburira Ingoma amaraso y’abantu ni umuco cyangwa ni ubugome? Byaba umuco, byaba ubugome, ni ko ari bibi kuko birimbura abantu, n’ubwo bene Ingoma bo babikora batabona abicwa nk’abantu. Abibasirwa cyane rero bakaba ari Abahutu kuko bo bapfuye imyaka irenga magana ane na irongo itanu bagaburirwa ya Ngoma ibeshwaho n’amaraso gusa. Uyu munsi ho ni agahebuzo kuko Ingoma ya Kagame yo ifite icyaka kirenze ukwemera kw’Abanyarwanda.
Aha, iyo tuvuga ukwemera kw’Abanyarwanda, tuba dushatse kugaragaza uburyo Abanyarwanda bamaze kwemera ko Ingoma ya Kagame igomba kunywa amaraso igahaga. N’Abanyarwanda bo ku Ngoma ya Cyami bari barabyemeye, imyaka magana ane irenga (400 ans+) ibashiriraho nabo bayishiriramo. Uku kwemera nyarwanda ni ko gukomeje gutuma amaraso adakama muri aka Karere u Rwanda ruherereye mo. Abanyamadini barabyakiriye ngo badapfa, abize n’abatarize barabyemeye ngo bamwe batabura akazi, abandi badafungwa cg bagapfa.
Abasenga n’abadasenga bamaze kwakira ko Ingoma ya Kagame itungwa n’amaraso y’abaturage. Aka Karere k’Ibiyaga Bigari, mbese Abanyarwanda babyakiriye nk’ivanjiri, aho bagomba kwikiriza ngo Amen. Iyo tuvuga ibingibi tugaragaza ko n’intumwa z’Imana zatsinzwe, ntituba dukabya. Urugero rwa hafi turarutanga: ubwo Patrick Karegeya yicwaga anizwe ni nde munyedini utarakomye mu mashyi akavuga ngo Amen.
Igihe Kagame yavugaga ngo kuki mutica abantu nk’abo? Ese n’iyo yaba umwanzi ko wamutuma abasirikare wamutuma abakozi b’Imana? N’ubwo no mu basirikare benshi basenga, ko ntawatinyutse kuvuga ijambo Yezu yavuze ngo “dukunde abanzi bacu,dusabire abaturenganya cyangwa ngo Dawe bababarire kuko batazi icyo bakora”. Hari n’abihanukira bakavuga ko bemera Kagame mu izina ry’idini runaka.
Harya uwishe abihaye Imana afatanya nabo isengesho ryo gushima Imana ate? Wenda aba agiye kwihana, none se kwihana ni ukubwira abarokotse inkota yawe ngo kuki mutica abo bantu? Amashyi ngo kaci kaci, za Amen na Haleluya zikaba urucicikane. Ngaho aho ukwemera kw’Abanyarwanda kuri. Ntabwo iyo tuvuga ukwemera kw’Abanyarwanda tuba twirengagije ko basenga Imana kandi bakayizera pe! Ariko Imana basenga, Kagame yayitumyeho kenshi iramutinya ngo atayigenzereza nk’uko yagenjeje abakozi bayo.
Agerageza no kuyisanga mu masengesho akayibutsa ko ari umwicanyi abakozi bayo bakamuha amashyi. None iyo ntumwa ikoze ibyo nyirukuyituma yakora iki? Aha twavuze ku bashinzwe kwamamaza ukwemera Imana, ariko n’abatazi Imana yo mu ijuru bemera ko Imana y’u Rwanda, Umucunguzi w’u Rwanda n’Akarere, Malayika murinzi, ayo mazina yose ni ay’Umwami wa Karinga, Paul Kagame.
Ibi byose biragaragaza uburyo ibyago bimaze iminsi bihindura ibitekerezo by’abantu bakabibona nk’umurage bahawe n’Imana, ndetse bikaba n’ishingiro ry’ukwemera kwabo. Abanyarwanda benshi rero bamaze kwemera ko batari abantu, ko bagomba kugaburirwa Karinga igashira inyota iteka ryose. Uko kwemera kukaba guteye agahinda n’ikimwaro iyo gufitwe n’abagaragara nk’abajijutse (Abajijutse b’iki kinyejana bamariye iki Abanyarwanda?)
Ahubwo usanga ari bo bamamaza ngo nimwemere Karinga ibarye muri benshi ntizabamara vuba! Muhindure itegeko nshinga, mutore Umwami wa Karinga Paul Kagame kugira ngo Karinga itazongera kugira icyaka! Abanyarwanda nabo kubera kuzahazwa n’iminsi bagakurikira badashaka ngo Karinga itabaheraho bati “Aho gupfa none nzapfa ejo!”
Twebwe impunzi z’Abanyarwanda ziri muri RDC turashishikariza Abanyarwanda bose kuva mu kwemera kubagira ibiryo by’Ingoma ya Karinga ya FPR Kagame, maze tukava muri aka kaga dufatanyije twese hamwe, nta vangura Ni byo byonyine bitazasiga inzigo hagati y’amoko atuye u Rwanda.Abahutu nibahagurikira hamwe n’Abatutsi tutibagiwe n’Abatwa tukamagana Karinga ya FPR, tuzatsinda vuba kandi ntituzasigaramo urwango kuko tuzaba dusangiye intsinzi.
Naho Abahutu nibareka Abatutsi bakarwana bonyine bazanasarura bonyine. N’Abatutsi ni uko, nibirengagiza Abahutu ngo nimurwane ni mwe Karinga ifitiye inyota, nta cyiza kirimo. Twibuke ko Abanyarwanda bamwe bicanye ku bwo gutinya Karinga kandi ibyo batinyaga barabibonye biragaragara! Ibyo byose ni amateka mabi ya Karinga mu myaka magana ane yari ishize.
Twese Abanyarwanda turi abantu, nta bagenewe gutunga Karinga, Niba Karinga itarya ibiryo cyangwa ngo irye imboga rwatsi, igomba kuvaho kuko ukwemera nyarwanda gutandukanye n’ukwandi Mahanga. Niba Abanyarwanda bemera gutunga Karinga, ese n’Abarundi cg Abanyekongo barabyemera? Ni twebwe Abanyarwanda, dufatanije, tugomba kuvuga, tukamamaza, tukanarwanira kwitwa Umuntu nta vangura ribayemo, Karinga ni Karinga, Umuntu ni Umuntu. Ni twebwe ubwacu tuzihitiramo ko habaho Karinga cyangwa ko habaho Abantu kandi bakabaho kimwe mu burenganzira bumwe nta vangura iryo ariryo ryose.
Tuve ku kwemera nyarwanda tujye ku kwemera kwa kiremwa muntu, tureke abibwira ko tuzategereza Abazungu bakaturebera ko turi abantu tukabona kubyemera ubwacu. Ntabwo ari abandi bahamya ko turi abantu, ni twe ubwacu tugomba kubirwanira tukabigeraho. Amaso y’abantu bose abona kimwe, ntabwo tuzayoberwa ko turi abantu ngo abandi abe ari bo babitubonera.
Aha turibwira tuti “Ibihugu by’ibihangange ni byo byemera abantu n’abatari abantu, tukirengagiza ko no muri ibyo bihugu bikomeye bakijijinganya k’umuntu uwo ari we hagati y’Abera n’Abirabura, ariko ubwo bumenyi ntibarabugeraho mu gihe nyamara bazi gukora indege. Birashoboka rero ko ari twe tuzahesha umuntu agaciro mbere yabo. Kuko tutazi gukora indege, igihe bazaba batwigisha agaciro kayo, natwe tuzabigisha agaciro k’uyigendamo.
Twebwe impunzi turifuza ko Umunyarwanda wese aharanira kurenga amoko, akarenga uturere n’amadini, akabona Umuntu. Icyo ni cyo amahanga azatwigiraho, ariko ntiwabona undi muntu nawe utarabona ko uri we. Kumva ko uri umuntu ni yo ntangiriro yo kubona abandi. Abibona nk’abantu rero dutinyuke gutaka aho duhonyorerwa, kugira ngo abantu baze badutabare cyangwa bo bakize amagara yabo. Utinya gutaka ugapfa, n’uwari gukizwa no gutaka kwawe akagukurikira.Ntawe uzavuga mbere yacu ko natwe turi abantu, ahubwo twese Abanyarwanda tubanze dutere, abandi bazatwikiriza.
TWIMENYE BABONE KUTUMENYA.
Bikorewe i Walikale kuwa 04 Kamena 2015
Perezida w’agateganyo wa FDLR