"Maguru ya Sarwaya" character designs Will be sharing more... A story by Alex Ntare #characterdesign #digitalart #amazunzu #rwanda #imigani #characterart #mikaxh https://www.instagram.com/p/CLWWDSeAOWq/?igshid=15apg4njkep7h

#iwtv#interview with the vampire#amc tvl#sam reid#jacob anderson



seen from India

seen from United States
seen from Germany
seen from Netherlands

seen from Australia
seen from United States
seen from Malaysia
seen from United Kingdom
seen from Singapore

seen from Sweden

seen from China
seen from Malaysia

seen from Belarus
seen from United States
seen from Singapore

seen from United States

seen from Japan
seen from Yemen

seen from United States

seen from United States
"Maguru ya Sarwaya" character designs Will be sharing more... A story by Alex Ntare #characterdesign #digitalart #amazunzu #rwanda #imigani #characterart #mikaxh https://www.instagram.com/p/CLWWDSeAOWq/?igshid=15apg4njkep7h
Inuma n’urutozi
IMIGANI MIGUFI Y'IKINYARWANDA(A)
Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana.
Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.
Ababiri bakika umwe.
Ababiri baruta umwe.
Ababiri bateranya abeza.
Ababiri bica umwe.
Ababiri bishe imbwa y’umwami.
Ababiri ntibacibwa inka.
Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana.
Abacuranye ubusa basangira ubundi.
Abadapfuye ntibabura kubonana.
Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa.
Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.
Abagabo bararya imbwa zikishyura.
Abagira amenyo baraseka.
Abagira amenyo ni museke.
Abagira inyonjo bagira ibirori.
Abagira iyo bajya baragenda.
Abagiye inama Imana irabasanga.
Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
Abagore baragwira.
Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
Abasangira basigana imbyiro.
Abasangira bike bitana ibisambo.
Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
Agahinda si uguhora urira.
Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
Agakono gashaje karyoshya ibiryo
Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
Agakungu gakuna imbwa.
Agakungu kavamo imbwa yiruka.
Agapfa kabuliwe ni impongo.
Agapfundikiye gatera amatsiko.
Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
Agashyize kera gahinyuza inshuti.
Agashyize kera gahinyuza intwari.
Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
Aharaye inzara haramuka inzigo.
Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
Aho gupfa none wapfa ejo.
Aho gupfa wakena.
Aho gutera gitera watera ikibimutera.
Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
Aho ihene yonnye ihoramo.
Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
Aho imbwa yaririye ntihava.
Aho inkoko yasheshe ihata ibaba.
Aho inkoko yasheshe itoye kenshi.
Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya.
Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira.
Aho kuba imbwa waba imva.
Aho kuba umusega waba imbwa.
Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo.
Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
Aho umutindi yanitse ntiriva.
Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
Aho uniga urahasanga umuhogo.
Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
Aho yonnye (ihene) ihoramo.
Ak’imuhana kaza imvura ihise.
Akababaje ababiri karabateranya.
Akababaje umutima kazindura amaguru.
Akabaye icwende ntikoga.
Akabi gasekwa nk’akeza.
Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.
Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
Akagabo gahimba akandi kataraza.
Akaje gahimwa n’akakazanye.
Akaje karemerwa.
Akamasa kazaca inka kazivukamo.
Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
Akarenze umunwa karushya ihamagara.
Akarimi kabi gasemera agasaya.
Akarusha imbwa kwota karashya.
Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
Akatari amagara karahahwa.
Akazapfa kabungira akazakica.
Akazu gato karya ubwatsi.
Akebo kajya iwa Mugarura.
Akeza karigura.
Akeza karimara.
Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
Ako imuhana kaza imvura ihise.
Ako umukobwa ashaka karamugarika.
Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata.
Amaboko atareshya ntaramukanya.
Amacumu y’inda ntashira igorora.
Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
Amagara araseseka ntayorwa!
Amagara ntaguranwa amagana.
Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Amareshya mugeni siyo amutunga.
Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Amashyi make yimisha umwana impengeri.
Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
Amasunzu si amasaka.
Amata make amena menshi.
Amata y’umukobwa aba imbere.
Amatama masa ntasabira inka igisigati
Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
Amazi make aharirwa impfizi.
Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
Amirariro atera amimaro.
Amenyo ni amabuye.
Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
Amirariro atera amimaro.
Arenze umusozi arivovota aramutuka.
Atari ayawe ntakurara kumubili.
Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.
Umugani w'ubushwilili
Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka. » Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti « turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. » Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya gusenya inkwi.» Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.» Akandi kati « ndajya kurahura. » Akandi kati « ndajya kuvoma. » Tubiri, agakuru n'agato, dusigara aho. Kamwe kati « Ndabaga. » Akandi kati « ndagufasha. » Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati « yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite ! » Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa. Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa. Aka gatanu n' aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti « ahari babonye ibyo birira ntibaza. » Kamwe kati « ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n' abandi. » Akandi kati «ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n' abandi.» Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati « ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza ? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi ! Henga nze ngukubitiremo. » Karasimbuka, no mu mazi ngo « dumbuli» kagenda gatyo, karapfa. Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati « igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha. ni iki ? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane. » Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa. Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n'ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n'ibisiga.